Ishuri rya CEPEM (Technical Secondary School) ryatangaje ko hakiri imyanya y’abanyeshuri bashaka kuza kuhiga risaba ababyeyi kuhazana abana babo kugira ngo bahigire ubumenyi
Ishuri CEPEM (Technical Secondary School) riherereye mu karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama ho mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Gafumba ugiye kugera muri Centre ya Nyarwondo ku muhanda neza neza uva Musanze werekeza ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Cyanika rikora ku bufatanye na Leta ubu mu gihembwe kigiye gutangira twabatangariza ko harimo imyanya ku bashaka kuhigira imwuga niyo mpamvu ubuyobozi burimo gusaba ababyeyi kohereza abana ngo bahigire imwuga itandukanye.
Babyeyi mwese mutandukanye, twabashishikariza ko iri shuri ari ryiza bitewe nuko ritanga ubumenyi n’uburere ndetse nuko batanga amasomo ku bijyanye n’ubwubatsi, ubukerarugendo n’amahoteri, kandi umwana wahigiye aba azi kwihangira umurimo no kuwuha abandi bagenzi be batandukanye uko baba bangana kose Kabone niyo yaba abaruta cyangwa se we bamuruta.
Mu kiganiro umunyamakuru wa Rwandatoday.biz yagiranye n’Umuyobozi w’iri shuri Bwana Havugimana Roger yavuze ko iri shuri rya CEPEM Technical Secondary School ari ntagereranwa mu ruhando rw’andi mashuri yigisha amasomo y’ubumenyingiro kubera ko rifite umwihariko wo gutsindisha abanyeshuri 100%.
Yagize ati: “Twebwe dufite umwihariko wo gutsindisha abanyeshuri bose ku kigereranyo cy’ 100% nkubu abarangije umwaka washize bose baratsinze 100%.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko kuba iri shuri riherereye mu mizi y’ibirunga iwabo w’amahumbezi yo mu Ruhengeri rw’ibihunge bifasha umwana kwiga neza kandi agafata neza amasomo yigishwa na mwarimu ku buryo nta cyamusoba mu bihe by’ibizamini.
Yagarutse kandi ku muco n’ikinyabupfura batoza abahiga, ndetse no kuba barerwa neza mu buryo bwa Gikirisitu na byo bigira uruhare mu gutoza umwana indangagaciro zimufasha kwigirira akamaro, umuryango abamo, igihugu ndetse n’abazamukomokaho mu bihe bizaza.
Ishuri CEPEM Technical Secondary School rikaba rifite amacumbi ahagije yo gucumbikira abanyeshuri biga baba mu kigo ndetse n’abashaka kwiga bataha barabyemerewe bitewe nuko umunyeshuri abishaka kandi bagafatira amafunguro ku kigo kubera ko bafite ubusitani bugari bahingaho imboga barya bihingiye bagahaga ndetse bakanasigaza.
CEPM (Technical Secondary School) yafunguye imiryango mu mwaka wa 2009 ku bashaka kuza kuhigira ubumenyi n’uburere imyanya irahari mu mashuri n’amacumbi kandi n’abiga bataha iwabo CEPEM irabemera cyane.
Akarusho kandi ni uko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore ku myaka iyo ariyo yose wemerewe kuza kuhashakira ubumenyi mu mahoteri n’ubukerarugendo ndetse n’ubwubatsi.
Ikindi ni uko abarezi b’aho ari inararibonye mu ikoranabuhanga batanga amasomo n’uburezi bufite ireme, Umunyeshuri wo kuri CEPEM (Technical Secondary School) ahabwa amasomo ngiro ndetse n’ingendo shuri, ibintu bituma afata neza ibyo yiga.
Kubashaka kuzana abana babo muri iki Kigo, mwagana aho bakorera cyangwa se ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri Tel :0788333196 z’umuyobozi w’ikigo Bwana Havugimana Roger.
YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR.