MUSANZE: Abaturage by’umwihariko abo mu murenge wa NKOTSI, barashishikarizwa kurwanya no kurandura indwara ya Malaria

Abaturage bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu mudugudu wa Karambi, akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi, barashishikarizwa kurandura no kurwanya indwara ya Malaria kubera ko byagaragaye ko iyi ndwara yiganje muri uyu mudugudu.

Abaturage bitabiriye

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’umuryango nyarwanda utari uwa Leta nk’umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’ubuzima uzwi nka ‘ASOFERWA’ , NDAGIJIMANA Bernard, nyuma y’igikorwa cy’umuganda wabereye muri uyu mudugudu wa Karambi ahatemwe ibihuru hagasibwa n’ibidendezi by’amazi byo ndiri y’imibu itera indwara ya Malaria.

Uyu muganda witabiriwe cyane
Hasibwe aharega amazi mabi mu rwego rwo kwirinda imibu yinjira mu nzu

Mu kiganiro na Rwandatoday.biz Bernard Ndagijimana yavuze ko kuza gukorera umuganda muri uyu mudugudu no kuhakorera ubukangurambaga ku kurwanya no kurandura Malaria babitewe n’ubwiyongere bw’abarwayi ba Malaria byagaragaye muri uyu mudugudu wa Karambi.

NDAGIJIMANA  Bernard

Yagize ati”Twahisemo kuza kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Nkotsi, by’umwihariko mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Bikara kubera ko ariho hagaragara uburwayi bwa Malaria bwinshi ari nayo mpamvu twahakoreye umuganda wo gutema ibihuru no gusiba ibidendezi by’amazi kuko biri mu nshingano za ASOFERWA nk’umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’ubuzima muri gahunda yo kurwanya indwara ya Malaria.”

NDAGIJIMANA Bernard ubwo yagezaha ubutumwa kubaturage batuye mu mudugudu wa Karambi

NDAGIJIMANA Bernard yakomeje avuga ko iki gikorwa cyahuje ingeri zitandukanye harimo n’abitariye harimo nk’abamotari moto n’abatwara amagare mu rwego rwo gufatanya kurwanya no kurandura Malaria burundu.

NDAGIJIMANA Bernard

Yagize ati” Ubu bukangurambaga twabugeneye ibyiciro bitandukanye harimo n’ibyihariye by’abanyonzi n’abamotari mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi twibutsa abaturage ko igihe cyose bagize ibimenyetso bya Malaria y’igikatu (Simusiga) aribyo byo kugira umuriro mwinshi, bagomba kwihutira kujya ku mujyanama w’ubuzima cyangwa kwa muganga kuera ko Malaria igomba kuvuzwa hakiri kare kandi neza, tunabibutsa ko imiti ya Malaria idasangirwa kuko nibyo bizatuma turandura indwara ya Malaria burundu bigakunda.”

INGABIRE Marie Rose nk’umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama n’ubuzima mu murenge wa Nkotsi, yemeje ko uyu mudugudu wa Karambi ariwo ugaragaramo Malaria nyinshi mu midugudu yose ikorana n’ikigo nderabuzima cya Nyakinama.

INGABIRE Marie Rose

Yagize ati”Nibyo koko, ikigo nderabuzima cyacu cya Nyakinama nicyo kiza mu bigo nderabuzima ku mwanya wa mbere mu bigaragaramo abarwayi benshi ba Malaria kandi ingamba zose zavuzwe tugiye kuzishyira mu bikorwa, dufata imiti neza twirinda kuyisangira ahubwo uyifata, agakurikiza amabwiriza ya muganga wamwandikiye iyo miti kugeza ayirangije.”

INGABIRE yakomeje avuga imibare y’abarwayi bagaragaye mu kigo nderabuzima cya Nyakinama kuva mu kwezi k’Ukwakira kugeza mu Ukuboza 2024.

Yagize ati”Mu kigo nderabuzima cya Nyakinama, mu kwezi kwa Cumi 2024, cyagize abarwayi 492 muri bo 124 bavuwe n’abanyanama n’ubuzima noneho mu kwezi k’ugishyingo ikigo nderabuzima cyakira 300 n’abajyanama n’ubuzima bavura 282 mu gihe muri uku kwezi k’Ukuboza abajyanama bavuye abarwayi 526 harimo 29 b’abana na 497 bakuru. By’umwihariko mu mpera z’uku kwezi(Kuva kuwa 23 kugeza 30, abajyanama b’ubuzima, bavuye abarwayi 85 barimo 28 bo mu mudugudu wa Karambi.Gusa, aba ntihabarirwamo abakiriwe n’ikigo nderabuzima cya Nyakinama kuko kitarakora raporo y’uku kwezi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, MICOMYIZA Herman yabwiye RwandaToday.biz ko bishimiye ubu but kangurambaga kuko ngo ari amasomo bahawe kandi bagomba kuzirikana.

MICOMYIZA Herman

Yagize ati”Ubu bukangurambaga bwaduteye ibyishimo kubera ko twasobanuriwe byinshi ku burwayi bwa Malaria ariko cyane cyane kubagaragaye mu murenge wacu by’umwihariko mu mudugudu wa Karambi. Bityo rero, kuba ASOFERWA yaje kutuganiriza ni ubumenyi yaduhaye bwo kwirinda Malaria. Ubwo bumenyi rero ntawashobora kubugura keretse kubwakira. Haba mu nteko z’abaturage, tuzajya tubasaba kumenya inzira y’ubwororokero bwa Malaria zokarwanywa dufatanije n’abajyanama b’ubuzima tugerageza guhindura imyumvire y’abaturage izo nzira zose zikavanwaho.”

Uyu muryango ASOFERWA ufite mu nshingano kurwanya no kurandura Malaria ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima ugaragaza ko kugeza ubu igifite imbogamizi yo kubona imiti yisigwa cyangwa yiterwa mu kurwanya imibu itera Malaria ariko ko biri mu ngamba ASOFERWA ifite ngo iboneke cyane ko igurwa ariko ko mu gihe itaraboneka neza, abaturage baba bakoresha izindi ngamba zavuzwe haruguru kuko ikomeje gushyiramo imbaraga mu rwego rwo guca Malaria burundu.

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *