SENINGA Innocent watandukanye na FC Gendarmerie Nationale yasesekaye mu Rwanda

Nyuma y’ibibazo by’amikoro byugarije amakipe ya Gisirikare muri Djibouti, umutoza Seninga Innocent yasabwe kugabanya umushahara yahabwaga na FC Gendarmerie Nationale bikanga, yatandukanye nayo kimwe n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga. Nyamurangwa Moses azaza nyuma y’imikino 2.

Tariki 20 Ukuboza 2024 ubwo ikipe ya Gendarmerie Nationale FC yari imaze gutsinda Arta Solar ibitego 3-2 muri shampiyona nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe ko batagishoboye gukomeza kumuha umushahara wuzuye bityo ko niba bitakunda ko agabanya batandukana mu buryo bwumvikanweho.

Nyuma yo gutsinda uwo mukino nibwo seninga innocent yahise ahagarika akazi nyuma yo gutoza imikino itanu.

Imikino ibiri ikipe yakinnye yanganyije imikino ibiri Seninga atatoje ategereje ibyangombwa byo kugaruka mu Rwanda.

Seninga yageze mu Rwanda 16h30 ku masaha ya Kigali.

Ubwo Gendarmerie Nationale FC yatsinga Arta solar yahise ifata umwanya wa gatatu ari nawo yahagarikiyeho akazi ariko kuri ubu ikaba ari iya karindwi.

Gendarmerie Nationale FC ifite gahunda yo gukinisha abakinnyi bavuye ku ikosi ry’igipolisi cya Djibouti kuko ngo mu barenga 500 basoje ikosi harimo hafi 50 basanzwe bakina umupira w’amaguru.

Aba basoje ikosi bazajya bakina bahembwa amafaranga asanzwe nk’umushahara w’abapolisi bagenzi babo.

Nyamurangwa Moses ukina hagati mu kibuga niwe munyamahanga wasigaye muri iyi kipe kuko ngo umwanya akinaho batarabona umwenegihugu umusimbira ikaba ari nayo mpamvu azasozanya nayo imikino ibanza akabona kugaruka mu Rwanda.

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *