MUSANZE: IKORO Resort ije ari igisubizo cyo kwakirana urugwiro abayigana – KANDA HANO UBASHE GUSOMA IYI NKURU

Iyi ni Hotel ifite izina ryiza cyane nka “IKORO RESORT” ikorera mu Karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza mu kagari ka Kigombe mu mudugudu wa Rukereza ije mu gutanga Serivise nziza cyane abayigana by’umwihariko abaturiye umujyi wa Musanze n’abandi batandukanye baturiye uyu mujyi.

IKORO Resort ikorera ahantu heza cyane dore ko iyo uri aho bakorera uba wicaye mu busitani bwiza cyane wumva akayaga keza cyane ndetse ukanahicara nta rusaku wumva bitewe n’aho bateguye gukorera heza cyane hitaruye umugi wa Musanze haba hatambuka ibinyabiziga byinshi bitandukanye ariko aho bahisemo ko hateye amabengeza twabarangira abazi kuri gurupema bakorera hepfo yaho Kumuhanda umanuka mu Santere ya Nyakinama.

Ubwo umunyamakuru wa RWANDATODAY yajyaga aho bakorera yatemberejwe aho bakorera ahasanga udushya twinshi harimo nko gutemberezwa ahabera ubukwe heza cyane cyangwa se abashaka kuza kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko yabo babasha kumutangariza ibiciro basaba abaza kuhasaba ko bishyura ibihumbi magana atatu (300000Frws) mubusitani bakanamwubakira Tents noneho ukodesheje akishyiriramo intebe zo kwicaraho n’indi mitako aba ashaka gukoresha itandukanye.

Abafite ubukwe bubakirwa Tents neza cyane

Bakomeje gutembereza umunyamakuru wa RWANDATODAY ahari amacumbi meza cyane ateye amabengeza Anabasha kubwirwa ibiciro byayo harimo n’amazina Yaya macumbi yihariye harimo: Umuhati, Umusave, Umukindo, n’umutini. Ibi byumba uko Ari bine bifite isuku iteye amabengeza dore ko iyo abaje kuraramo ari 2 bishyura ibihumbi mirongo itandatu (60000Frws) bagahabwa icyo kunywa cya mugitondo nicyo kurya, Yaba Ari umuntu 1 akishyura ibihumbi mirongo itanu (50000Frws) nabwo agahabwa icyo kunywa cya mugitondo nicyo kurya giteguwe neza cyane hanyuma Yaba Ari umuntu umwe akishyura ibihumbi mirongo itatu (30000Frws) ntahabwe icyo kunywa cyangwa icyo kurya cya mugitondo.

IKORO Resort ifite igikoni cyiza cyane iyo umaze kwinjiramo ubona gifite isuku ku buryo bugaragarira buri wese, Bar iri ku rwego rwo hejuru, Amacumbi meza cyane n’ubusitani bwiza cyane.

Ikiganiro twagiranye na Manager wa IKORO Resort yatubwiye ko banafite agashya ko kwemerera abakiliya babagana kwitekera mu gikoni bakongeraho ibihumbi icumi (10000Frws) kuyo baba bateganyije ko yakishyura bamutekeye gusa we iyo asabye kwitekera arenzaho ibihumbi icumi ubundi akitekera ibyo ashaka byose uko byaba bingana kose.

Ubwo umunyamakuru wa RWANDATODAY yarahari, yabashije gutekerwa ikawa mu IKORO Resort na Barista SHEMA ahava yishimye cyane uko yayitekewe neza cyane bitewe nudushya twinshi yasanze yateguwemo harimo utuntu tumeze nk’uturabyo mu itasi yarimo ikawa nziza cyane.

Barista SHEMA

Ikawa iteguranye ubuhanga

Tugana kumusozo badutangarije ko n’abashaka kuza kuhifotoreza ko bahawe ikaze bishyura ibihumbi mirongo itatu (30000Frws) gusa bakaza kwifotoreza mu IKORO RESORT.

Bigendanye n’izina ryaho, Lavabo zabo nazo zikozwe mu “IKORO”

Bafite n’intebe zikoze mu “IKORO” bigendanye n’izina ryaho

Iyi Hotel izwi ku izina rya “IKORO RESORT” banafitemo Camping Tents kuburyo abayigana bose iyo bashaka kwiryamira hanze mu busitani baharyama bakabasha kwota izuba biryamiye mu busitani bwa IKORO RESORT.

Kugera mu IKORO RESORT wanyura mu nzira ebyeri zikurikira aho umuntu ashobora kunyura kuri Migano – Groupement Cyangwa Gare – Control Technique akomeza umuhanda ujya Nyakinama hafi ya Centre ya Kabaya kuva muri Gare ya Musanze ujyayo ni 2 km uvuye muri Gare ya Musanze.

Tugana kumusozo babashije kudutangariza ko uwaba ashaka kubandikira cyangwa se kureba Imbugankoranyambaga bakoresha ko bareba ku Facebook, Instagram, Twitter (X) akandikamo “IKORO RESORT” akabasha kubandikira yewe n’uwashaka kubandikira ku Email yabo ni: ikororesort@gmail.com na website yabo ni: www.ikororesort.com hanyuma n’abandi bashobora gukoresha Booking bahamagara kuri Telephone ya Reception ariyo : +250796144425 Niya Manager wa IKORO RESORT ariyo: +250781886763 iyi ikaba no kuri WhatsApp.

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR. +250788625932

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *