Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumura ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Umwanzuro wa 44/34 w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye wo mu kwezi k’Ukuboza 1989 wabaye itegeko mpuzamahanga mu kwezi k’Ukwakira 2001, watangaje ko ibikorwa by’abacancuro binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Muri iyi minsi imvururu n’imidugararo bikurikirwa kandi bigatangazwa n’ibitangazamkuru ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga ikabitangaho ibitekerezo, ariko inkuru y’Abacancuro bamanitse amaboko i Goma yabaye nk’itarabaye kuri aya mahanga, mu gihe yari ikomeye.

Yewe n’ibitangazamakuru by’i Burayi byararuciye birarumira kuri iyi nkuru y’abacancuro b’Abanyaburayi banyujijwe mu Rwanda ubwo basubizwaga iwabo nyuma yo kumanika amaboko mu rugamba bafashamo FARDC.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *