MUSANZE: Imodoka yaguye mu mugenzi wa Mukungwa

Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Patrol yaturutse Kigali yerekeza i Musanze, yaguye mu Mugezi wa Mukungwa itwaye abantu batatu barimo babiri b’abanyamahanga bavuyemo ariko umushoferi akaba yarohamye.

Ubutabazi bw’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, bwahageze ndetse bakomeje kureba icyakorwa ngo umushoferi atabarwe.

Mutuyimana Jean Claude warohoye aba bazungu yagize ati: “Nabonye imodoka iva Kigali igiye guhita ku ivaritiri mboma igonze ibyuma by’ikiraro yinjira mu mugezi; Kubera ko nzi koga namanutse ndohoramo abazungu babiri n’igikapu cyabo.”

Amafoto ubwo bari bamaze gukuramo imodoka yari yaburiwe irengero:

Umuahoferi we yakuwemo yamaze kwitaba Imana

Imodoka yari ibatwaye yakuwemo
Plaque zayo

Police ishinzwe kurohora imodoka zarohamye batari baza harabantu benshi bashungereye gusa bategereje ko ko haza Polisi ibizuberewemo

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR. +250788625932

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *