Guverinoma yashyiriweho umunsi wo kwitaba inteko ishinga amategeko

Abadepite bashyizeho umunsi wihariye abagize Guverinoma bazajya bitaba Inteko Ishinga Amategeko bagatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Visi Perezida ushinzwe Amategeko mu Mutwe w’Abadepite, Depite Uwineza Beline, yavuze ko ku wa Kabiri wa buri cyumweru ari umunsi ugamije kunoza imikorere yari isanzwe ariko ngo uzakoreshwa mu kubaza abagize Guverinoma ibibazo bigezweho bitari biteganyijwe kuri gahunda y’ibikorwa by’inteko byo muri icyo gihembwe.
Bamwe mu baturage bishimiye iyi gahunda, bavuga ko izunganira inteko z’abaturage ku bibazo zitashoboraga gukemura.
Kubaza abagize Guverinoma ni gahunda isanzwe ikorwa ariko yategurwaga bitewe n’igihari cyangwa igikeneye kuganirwaho.
Depite Uwineza Beline yavuze ko uyu munsi ushobora kuzajya unakoreshwa mu zindi gahunda zihuza abadepite n’abagize Guverinoma.
Ibiganiro hagati y’abadepite n’abagize Guverinoma bya buri wa Kabiri w’icyumweru bizajya byibanda ku bibazo abadepite babonye mu baturage mu ngendo bakora hirya no hino mu Gihugu, ibyasesenguwe muri raporo inzego za Leta zishyikiriza inteko n’ibibazo bishobora gutungurana, abadepite bagakenera ko Guverinoma ibisobanurira abaturage binyuze mu ntumwa za rubanda.
Ibi biganiro bizajya bitambuka kuri Radio Rwanda Inteko, isanzwe inyuzwaho ibikorwa bitandukanye bibera mu Nteko Ishinga Amategeko.