Trump yafatiye ibihano ICC

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasinye itegeko rifatira ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC arushinja gukora ibikorwa bitemewe kandi bidafite ishingiro byibasira USA na Israel.
Ibi bihano birimo gufatira imitungo na VISA by’abafasha ICC gukora iperereza kuri USA n’inshuti zayo.
Trump asinye iri tegeko, nyuma y’uko ICC isohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant wari Minisitiri w’Ingabo.
Ni mu gihe kandi uyu Netanyahu yaherukaga i Washington aho yagiranye ibiganiro na Trump birebana n’uburyo bwo gukemura burundu ikibazo cya Hamas muri Gaza.
ICC kandi ikaba yaranasohoye impanuro zo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ashinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine.
Uru rukiko rukaba rwemerwa n’ibihugu bigera 120 aho itegeko rivuga ko mu gihe uwashyiriweho impanuro yatabwa muri yombi mu gihe yaba ageze muri kimwe muri ibyo bihugu, icyakora ICC ubwayo nta Polisi igira yata muri yombi uwo muntu.