Inzoga n’Itabi byongerewe umusoro, telefoni zishyirirwaho TVA mu Rwanda

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare, yayobowe na Perezida wa Repububulika Paul Kagame, yafashe ingamba zo kongera umusoro ku nzoga za byeri ndetse n’itabi, hanatangizwa gahunda yo gusoresha umusoro ku nyungu kuri telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

 

Abagize Guverinoma bafashe umwanzuro wo gushyiraho imisoro itari isanzwe kuri serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga nka Amazon, Netflix n’izindi, mu rwego rwo kurushaho gushaka amikoro azafasha u Rwanda kugera ku ntego za Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST 2).

 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yavuze ko impinduka mu misoro zabayeho nyuma y’ubushishozi bugamibiriye kurushaho kubaka ubukungu bw’u Rwanda butajegajega no kwihaza kw’igihugu mu birebana n’ingengo y’Imari, ndetse no kugabanya kubeshwaho n’inkunga z’amahanga.

 

Ati: “Imisoro twaganiriye uyu munsi tukanayemeza iri mu buryo butatu, uburyo bwa mbere ni imisoro isanzwe iriho ariko hakaba hari serivisi  zitandukanye mu gihugu mu bucuruzi zitayitangaga nka TVA.”

 

Aha ni ho yatanze urugero ko nta musoro ku nyungu watangwaga ku bikoresho by’ikoranabuhanga birimo n’ubucuruzi bwa telefoni.

 

Ati: “TVA ntabwo yatangwaga kuri za telefoni mu rwego rwo gushyigikirako Abanyarwanda benshi bakoresha za telefoni kandi kugeza ubu bisa nk’aho twabigezeho. Hafi 80% by’Abanyarwanda bafite amatelefoni.”

 

Ikindi cyiciro cy’imisoro yavuze ko cyafashweho umwanzuro ni ukuzamura umusoro utangwa ku itabi, no ku nzoga za byeri bikundwa na benshi mu gihugu.

 

Ku misoro mishyashya itari isanzwe, hibanzwe kuri serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga ubusanzwe zitajyaga zisora cyane cyane abazitanga bakaba bazikomora hanze y’Igihugu.

 

Ati: “Urugero harimo Netflix, hakabamo Amazon, n’izindi serivisi zimeze nk’izo, na ho twemeje ko hajyaho umusoro. Icyo twashingiyeho gikomeye ni icyifuzo cyo kuva aho turi n’aho dushaka kugana. Nk’uko tubizi turi muri gahunda yo gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere NST 2 kandi bikaba bisaba amikoro.”

 

Minisitiri Murangwa yavuze ko kugira ngo igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kigere ku rundi bisaba ubushobozi, mu gihe ubwo bushobozi bw’Igihugu buva mu misoro itangwa n’abaturage.

 

Ati: “Twarabishishoje cyane dusanga ko iyo misoro ari ibintu bishoboka, ntabwo twemeje imisoro idashoboka.”

 

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko iyo itazahita ishyirirwa mu ngiro icyarimwe, ahubwo izagenda ishyirwa mu ngiro buhoro buhoro kugeza mu mwaka wa 2029, ikizeza ko bizagenda vbikorwa mu buryo buboneye kugira ngo n’abo bireba barusheho kubyumva.

 

Byitezwe ko ingufu zikomeza gushyirwa mu gusobanurira abasora impinduka zabaye mu misoro, aho abo bireba bose bazegerwa bagasobanurirwa uko bagomba

guherekezwa mu kuyitanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *