Abantu 20 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka i Rulindo

UPDATED : Abantu 20 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri.

 

 

Mu karere ka Rulindo Umurenge wa Rusiga mu Kagali ka Gako, habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya bisi itwara abagenzi ya Kompanyi ya International yavaga i Kigali yerekeza i Musanze.

 

Amakuru dukesha ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo aravuga ko kuri ubu abantu 20 aribo bamaze kumenyekana ko baguye muri iyi mpanuka mu gihe yari irimo abantu 52.

 

Imodoka ya sosiyete ya International itwara abagenzi yakoze impanuka mu murenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Musanze.

 

 

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabitwemereye

 

 

ACP Rutikanga avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda igwa nko muri metero 800 uvuye ku muhanda, yari irimo abagenzi 51.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *