Leta y’u Rwanda nidakuraho ibigo by’inzererezi (bizwi nka Transit Centers) tuzayirega mu nkiko – Green Party

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda ryatangaje ko rigiye kurega Leta y’u Rwanda risaba ko hakurwaho ibigo bifungirwamo inzererezi, bizwi nka Transit Centers, kuko bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Rulindo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Dr Frank Habineza umuyobozi w’iri shyaka, yavuze ko Leta ubwayo yari yihaye intego yo kuvanaho ibi bigo, bityo bikwiye gukurikizwa.

Dr Habineza yavuze ko ibi bigo binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko amategeko arengera uburenganzira bwa politiki. Yavuze ko abigeze gufungirwa muri ibi bigo bagomba guhabwa indishyi

Mu rwego rwo gukemura ibibazo ibi bigo byari byashyiriweho gukemura, Green Party isaba ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongererwa ubushobozi kugira ngo rubashe gukora ibyo ibi bigo byajyaga bikora.

Nubwo ikirego kitaragezwa mu rukiko, Dr Habineza yavuze ko bizeye gutsinda urubanza kuko bafite abanyamategeko n’abatangabuhamya bigeze gufungirwa muri ibi bigo.

Perezida W’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda – Dr. Hon. Frank HANINEZA

Yagaragaje ko batazarega umuntu ku giti cye, ahubwo bashaka ko amategeko yemejwe ashyirwa mu bikorwa.

Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa n’abakurikirana ibya politiki mu Rwanda, hakaba hategerejwe kureba uko ubutabera buzabyakira igihe ikirego kizaba cyatanzwe ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *