Ababiligi n’abadage barasaze biruka mu bihugu by’iburayi bigenzi byabo bashaka ko byafatira u Rwanda ibihano

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Congo se ni Umudage wahoze ari Padiri, naho President Tshisekedi Afite ubwenegihugu bw’Ababiligi kandi yarahabaye mbere yuko aba President
Ibi bihugu bibiri bifata Ministre Thérèse Kayikwamba Wagner hamwe na President Tshisekedi nkabana babo.
Niyompamvu Ububiligi n’Ubudage byashyushye cyane kandi ibi bihugu byibaga zahabu na colta nyinshi cyane muri Congo kuva muri za 1880 kugeza ubu.
Anyway, ibi bihugu byazengurutse amahanga yose biti; u Rwanda mureke uburayi tubufatire ibihano bikakaye.
Icyo batari bazi nuko Luxembourg yashoye Imari mu Rwanda nyinshi cyane kandi bazi neza ibibera muri Congo.
Luxembourg yitambitse iyi myanzuro kubera ko aricyo gihugu cyambere gikize I burayi. Kandi ntawuburanya umukire mboneraho kubibutsa ko nanjye sinzongere kubona hari umburanya.
Ntakindi, Luxembourg yitambitse uyu mwanzuro kuko izi ibiba muri Kivu kandi yifuza kubona Abacongomani bavuga ikinyarwanda bagize ituze nabo.
Ahubwo ababiligi bashake ahandi bazajya bagura amabuye y’agaciro n’ikawa.
Ibi bintu bya diplomacy, hari uburyo bikorwamo gacye gacye ntaguhubuka. Unywa amazi meza unaganira ukora n’agasiporo.
Ahubwo se Abarusiya n’abashinwa ko barakariye Tshisekedi mwabimenye? Nahawe amakuru ari exclusive.
Ejo nzandika, wumve ngo nzandika.