President Paul Kagame ni visionary leader

Muribuka iyi nama?
Iyi nama yabaye tariki 30.08.2024 ihuza President Kagame n’abasirikare bakuru b’u Rwanda.
Ibi bintu muri kubona uyu munsi President Kagame biri mubyo yabwiye bano basirikare, ibihano, abafite ibintu byafatirwa uretse ko ntanu musirikare wa RDF ujya mubintu bya business ntibinemewe cyeretsa aba retired.
Gusa hano President Kagame yabwiye bano basirikare bakuru ko hari ibihugu byabuze urwitwazo ku Rwanda ko bihora bishaka urwitwazo.
Ibihano byahabwa u Rwanda, inkunga zahagarara n’ibindi u Rwanda rwari rubuzi kuko banaguha inkunga rimwe banaguha conditions rimwe utemera.
Gusa bano bagabo bahavuye bemye bafashe Imyanzuro. Aha ni kubijyanye n’umutekano, kubijyanye n’ubukungu nabwo hakozwe izindi nama n’ababishinzwe gusa njyewe nka Dr Dash ibyo byimari nta makuru mba mbifiteho uretse kumenya ko muri iyo sector naho habaye inama.
Niyo mpamvu President Kagame yubahwa cyane n’abasirikare bakuru n’abayobozi bakuru b’u Rwanda.
Areba kure cyane. Ibi nibiba bizagenda gute, aha nibigenda gutya bizagenda gute?
Kandi byose abikora munyungu z’abanyarwanda bose.