Reka nze nguhe imibare neza kugira ngo umenye ibijyanye n’ibihano uri kumva

Abashinwa n’abarusiya ntibarya iburayi  uwo musirikare wacu ari muri iyo mibare ngiye kubaha.

Kubantu bamwe batangiye gusa nkaho bacika intege ukuntu.

Mujye musoma, mushake amakuru mureke kumva byabigarasha bipfa kuvuga gutyo gusa

RDF ntamuntu ujya umenya imikorere yayo kandi ntanuzayimenye gusa njye nkumusivile  hari ubwo mbona amakuru ukuntu.

Ababiligi, Abadage n’abongereza ngo barashaka guhana u Rwanda kubijyanye n’agisirikare.

Post nakoze kare wabonyeko u Rwanda rufite abasirikare 12 gusa muri ibyo bihugu uko ari 3 byiteranyije.

Nta mafaranga yabo ajyanye n’agisirikare baduhaye uyu mwaka.

Bifitiye umujinya ko M23 yabafungiye amazi n’umuriro amabuye bibaga barayabura.

RDF ahantu yahanwa nkumva wenda ko ari ibihano ni muri China na Russia.

Kuko nka China dufiteyo aba cadets 77 tukagira aba junior officers 155, tukagira aba senior commanders 22, ukongeraho n’abacivile benshi biga ibyo twita heavy weapons carrier course basoza bahita baba aba researchers.

Mu burusiya naho ni uko. 110 cadets, 66 biga nuclear power hari abasivile n’abandi bantu biga byabintu babantu bagendera muri za Vigo bakora za Sirlanka naho hari abasirikare bakuru, nibindi bihugu bitari iby’iburayi.

Hari nindi mibare ntari bujyemo za Jordan nahandi.

Ibi bihugu bitari ibyiburayi ntibijya bisakuza kandi nibyo wavuga bikorana n’u Rwanda ibintu byinshi.

Ariko ababiligi, abadage n’abongereza nibo basakuza mugihe bose uko ari batatu RDF ihafite abasirikare 12 gusa.

Niyompamvu mvuga ngo don’t worry, nibashaka basakuze, ntacyo bazahungabanyaho u Rwanda.

Afande aba yarapanze buri kimwe, aba bantu batemera na Genocide yakorewe abatutsi bagakoresha ibitangazamakuru byabyo mukuyobesha abantu mwabatindaho? Za BBC icyo zikora ntimukizi?

Ubu nitwe tuzajya dutanga amakuru 5/5 za BBC ntizizongera kutuyobya.

We are the media now.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *