BURERA: Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yasabye abaturage kubyaza umusaruro umutekano bahawe na Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasabye abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko abo mu Karere ka Burera, kubyaza umusaruro umutekano uzira amakemwa bahawe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

 

Dr. Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, ubwo yatangizaga Igihembwe cy’Ihinga B 2025, mu gikorwa cyabereye kuri Site ya Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera.

Abaturage na bo bavuze ko hari byinshi bashimira ubuyobozi birimo no kuba badahwema kubegera, batanga urugero rw’uko kubona Minisitiri w’Intebe aza kubafasha gutera ibirayi ari urwibutso rukomeye.

Umwe mu baturage witwa Nshimiyimana Celestin ufite imyaka 58, yagize ati: “Imiyoborere myiza iteza imbere umuturage, twishimiye ko Minisitiri w’Intebe yaje kwifatanya natwe gutera ibirayi. Umuyobozi mukuru kuba aza kwifatanya natwe agatera ibirayi na byo atazasarura mu gihe twahinga ingano mu isambu y’iyahoze ari Komini Burugumesitiri agasarura, aha rero urabona ko ibi birayi tuzabyisarurira. Ibi ni ibintu biduha ibyishimo nkashimira Perezida wacu Kagame we washyizeho gahunda yo guhuza umuturage n’umuyobozi.”

Mukandamage Josephine yagize ati: “Kuba umuturage akorana n’Umuyobozi ibikorwa by’iterambere bituma haba ubusabane mu gukomeza kubaka igihugu no kwiteza imbere, iyi mbuto bantereye rero izatuma nkomeza ubuhinzi niteze imbere kuko ni ho nzakura igishoro mpinge mu mirima yanjye yera ibirayi. Rwose ndishimye kubera ko ntafumbire cyangwa imbuto nta kiguzi.”

Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yashimiye Perezida Kagame wazanye umutekano mu gihugu, agasaba abaturage gukora.

Yakomeje agira ati: “Turabasaba gukora cyane kuko umutekano murawufite, ni ngombwa ko ibyo muhinga kandi mubicunga neza, kugira ngo mukomeze iterambere mwirinda amakimbirane yo mu ngo. Aka karere kareza cyane nta mpamvu yo kugira abana bagwingira, ndabasaba kwirinda kubyukira mu kabari, abana nabo bajye ku ishuri.”

Minisitiri w’Intebe akomeza asaba abaturage kugira ubwishingizi mu buzima ndetse no mu buhinzi n’ubworozi, bakitabirira gahunda ya Ejo Heza, abamenyesha ko Perezida Kagame Paul yashyize ingufu muri gahunda ya nkunganire.

Kuri uyu munsi wo gutangiza igihembwe cy’ihinga hatewe ibirayi kuri hegitari 16, aho umuturage yaterewe ibirayi mu murima we ahabwa imbuto n’ifumbire kandi ni we uzabyisarurira.

DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO:

 

YANDITSWE NA GASANA JAMES 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *