Umugore yakatiwe imyaka 20 azira gukata igitsina cy’umugabo we

Kevina Nabirye w’imyaka 34 wo mu Karere ka Kamuli muri Uganda yakatiwe gufungwa imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we, Mathias Bwamiki, amukase igitsina.

Ku wa 18 Gashyantare 2025, Saa Tanu z’ijoro, nibwo uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we bamaze imyaka 10 babana ndetse bafitanye abana bane, amushinja kutanoza neza inshingano z’umugabo mu buriri.

Mu rubanza rwabaye ku wa Gatatu, tariki 26 Gashyantare, umucamanza mukuru w’Urukiko rw’ibanze rwa Kamuli, Paul Owino, yatangaje ko Nabirye yemeye icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we, avuga ko ahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

Ati “Nyuma yo gusura uwahohotewe mu bitaro no kwemera icyaha kwawe, uru rukiko ruguhaye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 kugira ngo uhinduke, wubahe ubuzima bw’abandi, kandi bibe isomo ku bandi bashobora gutekereza gukora nk’ibyo wakoze. Niba wumva iki gihano gikomeye, ushobora kujurira mu minsi 14.”

Hari amakuru yavugaga ko Bwamiki, yababariye umugore we, gusa ubwo umucamanza yamusuraga mu bitaro arwariyemo bya Kamuli General Hospital, yarabihakanye asaba ko bamuhanisha igihano gikomeye.

Ati “Abana bacu bahungabanyijwe n’igikorwa cya nyina kandi bafite ubwoba bwo kongera kubana na we cyangwa n’abavandimwe be. Tuzabitaho, tubahumurize kandi tubarere neza, ariko ndasaba ko mu muhana bikomeye, wenda nko kumufunga kugeza ashaje.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *