Waruziko abagore badakunda abagabo b’abana beza>>>SOMA INKURU HANO

Hari imyumvire ivuga ko abagabo b’abana beza (nice guys) bakunze kugira ibibazo mu rukundo kuko hari imyitwarire ibatandukanya n’abagabo bifitiye icyizere cyangwa badatinya gufata ibyemezo bamwe bazwi nka bad boys.
Abagore ntibishimira abagabo bagaragara nk’abana beza kubera izi mpamvu zikurikira tugiye kubabwira muri iyi nkuru.
1. Ntibagaragaza intego zabo nyakuri
Aba bagabo bakunda guhisha ibyo bashaka by’ukuri. Nubwo baba bashaka urukundo cyangwa umubano wihariye, bakomeza kugenda bihisha, bagakora ibishoboka byose ngo birinde guterwa utwatsi. Mu gihe abandi bagabo bafite icyizere bo babivuga uko biri, abagabo b’abana beza bakomeza kugenda buhoro buhoro, bikarangira batabonye ibyo bifuzaga.
2. Bashyira inyungu z’abandi imbere y’izabo
Aba bagabo bakunda guha abandi umwanya wa mbere aho gushyira imbere inyungu zabo. Iyo bigeze mu rukundo, bafata igihe cyabo cyose bitaye ku mukobwa kurusha uko bita ku byo ubwabo bakeneye. Ibi bituma batakaza agaciro, kuko baba basa n’abatariho cyangwa abiteguye gukora icyo ari cyo cyose kugira ngo bakundwe.
3. Bakora ibitangaza ngo bakundwe
Abagabo b’abana beza bakunze gukorera abakobwa ibintu byinshi: bagura impano, batanga amafaranga, bakoresha igihe cyabo cyose bumva ibibazo byabo, ariko babikorera gusa kugira ngo babashimishe, bafite icyizere ko bizatuma babakunda. Ku rundi ruhande, abagabo bifitiye icyizere bo bagira icyo batanga ariko atari uko bashaka kubonwa neza, ahubwo kuko bifitiye icyizere kandi bashaka ko abakobwa bumva bishimye muri ibyo bihe.
4. Bagira ubwoba bwinshi no kutizera ko bakenewe
Ushobora kwibaza niba umugabo mwiza agukunda by’ukuri cyangwa niba agufata nk’igisubizo cy’icyuho afite mu buzima. Akenshi, aba abagabo b’abana beza babura icyizere, bagashaka urukundo aho babonye hose kuko bumva badakunzwe cyangwa batari ingenzi.
5. Batanga ibyishimo bike mu rukundo
Iyo umugabo aboneka buri gihe, akihutira gukora icyo umukobwa asabye cyose kandi bigasa n’aho adafite icyo yifuza, bigira ingaruka mbi. Abagore bishimira ishyaka, ibyiyumviro bishya, no gutungurwa, ariko abagabo b’abana beza basa n’ababoneka igihe cyose nta cyanga cyangwa udushya.
6. Bagira umujinya wihishe cyangwa imyitwarire nk’iy’abana
Aba bagabo bashobora gukinisha kuvuga ko nta kibazo bafite, ariko mu by’ukuri bakunda kwifata nk’abana mu bakuru. Iyo babangamiwe ntibabivuga ahubwo bagahisha umujinya wabo, nyuma bikarangira bagaragaje imyitwarire itunguranye nko kwihunza inshuti cyangwa kugira umujinya utumvikana neza.
Nubwo abagabo b’abana beza babonwa nk’abifitiye umutima mwiza, bakwiye kwiga kugira icyizere, gushyiraho umurongo, no kumenya agaciro kabo aho kwita gusa ku bandi. Urukundo rukeneye imbaraga, icyizere, no kumenya gutanga no kwakira mu buryo bwuzuzanya.