Wazalendo na AFC/M23 babyutse barasanira i Bukavu

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Bukavu, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, M23 yakozanyijeho n’imitwe ya Wazalendo.
Amakuru avuga ko byabereye mu gace ka Karhale/Camp TV muri Komini ya Kadutu i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni ukurasana kwatangijwe n’imitwe ya Wazalendo bamanutse mu misozi ikikije Bukavu, aho bamaze iminsi bihishe.
Wazalendo yari igamije gutera ubwoba, kwica, gusahura abaturage no kwihimura kuri bamwe bavugwaho gushyigikira M23.
Amakuru avuga ko byamaze igihe gito, kuko abarwanyi ba M23 batabaye, abo ba Wazalendo biruka basubira mu misozi ikikije Bukavu.
Amakuru avuga ko Wazalendo imaze iminsi itavugarumwe n’ingabo za RDC mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23.
Barapfa ko FARDC yahunze urugamba ku buryo ubu hari intwaro za Leta zigenzurwa n’iyi mitwe yitwaje yibumbiye mu ihuriro rya VDP (Les Volontaires pour la Défense de la Patrie).