Mureke mbahe icyo bita ubwino bwa ndani. Inkuru izwi n’abacommanders n’abasirikare bake ba M23, gusa ntumbaze uko nayibonye

Duhere ahantu General Omega yaciye murihumye M23.
Tariki 21.10.2023 habaye Operation ikomeye cyane kuburyo M23 yakoze operation muri defence 9 zose icyarimwe.
Ahantu bita Kisangani (ntoya) hari defence 9 ziri ku murongo kuva aho bita Busenene- Sterling werekeza Bambo naza Kishishe aha ni muri Rutchuru.
M23 mbere yabohoye aho bita Tongo, imaze gufata Tongo gahunda yari ugukomeza gukurikira aduyi mu mpande zose kuburyo igice kimwe kerekeza za Nyiragongo na Kibumba naho ikindi cyerekeza za Kishishe.
Busenene na Sterling niho hari aduyi mwishi kuko ingabo z’Abarundi (FDNB) ariho zabaga niza Kenya muri iyo minsi.
Niba utari mushya kuri Dr Dash uziko izi operation naziguhaga zikiba kuva za 2023. Ntabwo ntangiye kwandika kuri M23 uyu mwaka anyway iki gihe ninabwo Abarundi banze gusubiza M23 aho bari barakabye birangira imirwano itangiye kuva saa 5:00am ku itariki nakubwiye hejuru. M23 yakoze operation bita DONATAKA Operation (nzayigarukaho) nanasuhuza buri musirikare warwanye muri iyi operation kuko mwagaragaje ubutwari anyway.
Hari Brigade yakoze akazi gakomeye cyane. M23 yarwanye kuva mugitondo kugeza ninjoro.
Aha hantu habaye urugamba rukomeye kuko FDLR yose n’Abarundi bari bahirundiye. Byageze igihe bose bafata pause habaho reorganisation bagaruka bwije cyane
Iryo joro akazi kagenze neza cyane.
General Omega reba aho azira. Icyo gihe M23 iri gukora icyo bita gukaguwa eneo defence, iyambere basanze izengurukijwe urumogi abasirikare bafashwe yaba Abarundi cyangwa FDLR babwiye M23 ko Gen Omega ariho yabaga abasirikare ba M23 barababara cyane kubera ko yabaciye mu myanya y’intoki. Binashimangira imikoranire ya FDLR n’Abarundi ku mugaragaro nubwo byari bisanzwe bizwi.
Muribuka b’abasirikare ba FDLR n’Abarundi madam munyamakuru Scovia yagiye gusura? Nyuma President Ndayishimiye akabihakana? Bafatiwe muri iyi operation.
Kuva iki gihe General Omega yagiye kuri radar za M23 kuko yishe Abacongomani benshi bavuga ikinyarwanda mu myaka myinshi FDLR yamaze igenzura ibi bice.
Tuzakomeza kuri operation yakurikiyeho kuri Omega.
Amakuru nkaya niba uyakunda, nzaguha andi.