(Rtd) General IBINGIRA FRED ni muntu ki?

SOMA AMATEKA Y’UMUSIRIKARE UHAMBAYE GENERAL IBINGIRA FRED.
GENERAL IBINGIRA Warwanye urugamba rwo kubohora igihugu, akaba ari nawe waruyoboye abasirikare babohoje Butare bayivana mumaboko y’abafaransa mucyo bari bise (OPERATION TURQUOISE).
Retired General lbingira Fred yavutse mu mwaka wi 1964, Ubu afite imyaka 61. Yavukira ku babyeyi bombi babanyarwanda mugihugu cyabaturanyi cya Uganda ubwo bari mu buhungiro.
Akaba ari naho yize amashuri asanzwe ahitwa Gisozi senior secondary school muri Uganda
Ibingira Fred numwe mu banyarwanda bafashije Perezida Museveni kurwana urugamba rwo kubohora Uganda, aho bakimara kubigeraho yakomerejeho imirimo ye mu gisirikare cya Uganda UPDF.
Akiri mugisirikare cya Uganda yashyizwe mu rwego rwa aba-officers, ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Platoon (Platun), nyuma ayobora Company. Bidatinze mumwaka 1989 Ibingira yarongewe arazamuka ahabwa kuyobora ashyirwa kurwego rwo kuba Umuyobozi wungirije muri Battalion ya 7 muri UPDF ari nako bakomeza guhangana n’inyeshyamba zo muri Uganda zitemeraga ubutegetsi bwa Museveni.
Mu 1990 Fred Ibingira nibwo yinjiye mu ngabo za RPA Inkotanyi zari ziyemeje kurwana intambara yo kubohora igihugu cy’u Rwanda aho yarafite imyaka 29.
Mugihe cy’intambara yo kwibohora, yabaye umuyobozi wungirije wa batayo wungirije Task Force A mu 1990. Mu 1991 aba Komanda Batayo 7, muri uwo mwaka kandi yabaye Komanda wa batayo A Mobile Force. Mu 1993 Fred Ibingira yabaye Vice President w’urukiko rw’igisirikare rwa RPA.
Kuva muri 2003 kugeza muri 2010 Fred Ibingira yarayoboye Division 1 muri RDF.
Kuva muri 2010 General Ibingira yabaye umugaba mukuru w’inkeragutabara umwanya yamaze ugihe kirekire kugeza 2018.
Muri 2018 nibwo Umugaba mukuru w’ikirenga Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yazamuye Ibingira amuvana kw’ipeti rya Lieutenant General amushyira kw’ipeti rya General ari naryo ryanyuma mumapeti y’igisirikare cy’u Rwanda.
Mukwa 8 kw’itariki 30, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’lkirenga w’lngabo z’u Rwanda, nibwo yemeje ubusabe bwa General Ibingira Fred bwo kujya mukiruhuko cy’izabukuru.
Twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mw’ijambo rya Perezida Paul Kagame yagarutse kuri mission yahaye (Rtd) General Fred Ibingira mu 1994 yo kubohora i Butare aho ingabo z’ubufaransa zari zafashe zidashaka kuharekura.