Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga ni muntu ki?

SOMA AMATEKA Y’UMUSIRIKARE UHAMBAYE CYANE GENERAL MUBARAKH MUGANGA.
General Mubarakh Muganga yavutse 1967, ubu afite imyaka 58. Yavukiye mugihugu cya Uganda. Kuva mu mwaka 1988 kugeza 1989 General Mubarakh Muganga yagiye mumasomo ya gisirikare ya “Cadet” aho yayafatiye muri Uganda mw’ishuri rya gisirikare ryitwa Jinja, icyo gihe yarafite imyaka 21 y’amavuko. Kugeza ubu amaze imyaka 37 mugisirikare.
Kuva icyo gihe General Mubarakh Muganga yahise afatanya n’abandi basirikare bihuriza mumutwe wa RPA INKOTANYI wari ishami rya gisirikare ry’umuryango wa RPF INKOTANYI batangiza urugamba rwo Kubohora igihugu kuva mukwezi kwa 10 mumwaka 1990 kugeza 1994 mukwezi kwa 7 batsinze urwo rugamba bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Murugamba rwo kubohora igihugu, General Mubarakh Muganga afitemo amateka akomeye cyane ndetse n’umwihariko kuko yarurwananye na Papa we Lieutenant Hadji Saleh Muganga.
Iyi n’ifoto yafashwe murugamba rwo kubohora igihugu Papa we Lieutenant Hadji Saleh Muganga yahaye “Salute” Umwana we Mubarakh Muganga kuko icyo gihe yamurushaga ipeti we afite “Major”
Mubijyanye n’amashuri ya gisirikare General Mubarakh Muganga yize:
– Cadet Officer Course kuva 1988-1989 muri Uganda
– Grade 3 Staff Course yayigiye hano mu Rwanda
– Command and Staff Course yayigiye mw’ishuri rya Defence Services Command and Staff College muri 2005 mugihugu cya Zambia.
– Defense and Strategic Studies yayize muri 2012, muri National Defense University of PLA, muri China.
– Managing Defence in a Democracy Course, ayo masomo yayize muri 2006, muri Peace Support Training Centre, mugihugu cya Kenya.
– International Peace Support Operations, Senior Mission Leaders Course, yabyize muri 2007, muri Peace Support Training Centre, mugihugu cya Kenya.
– International Symposium Course, yayize muri 2007, muri National University of China.
– African Strategy Course, yayize muri 2008, muri Nasser Higher Military Academy, High War College-Cairo, mugihugu cya Egypt.
– Leadership Science na Strategic Management, yayize muri 2012, muri Tsinghua University mugihugu cya China.
– African Cooperation for Decision Maker Course, yayize muri 2016, muri Egypt.
Bakimara kubohora igihugu hakurikiyeho kucyubaka, Kuva icyo gihe General Mubarakh Muganga yagaragaye munshingano nyinshi kugeza ubu.
Yakoze inshingano zitandukanye mungabo z’u Rwanda, harimo:
2008-2012: Yayobiye ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Division 4, zibarizwa muntara y’amajyepfo.
2013-2015: Yayoboye ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Division 3, zibarizwa muntara y’iburengerazuba.
2016-2021: General Muganga yayoboraga ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu ntara y’iburasirazuba ndetse n’umujyi wa Kigali ndetse izo nshingano yazifatanyaga no kuba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’isoko ry’abasirikare (Armed Forces Shop).
Izo nshingano yazikoze kugeza kw’itariki 04/06/2021, aho Umugaba mukuru w’ikirenga Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yamuzamuye mumapeti amugira Lieutenant General, icyo gihe yahise anamuha inshingano nshya zo kuba umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira kubutaka (Army Chief of Staff).
Izo nshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka yazimazeho imyaka 2 kugeza kw’itariki 05/06/2023, Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yamugiraga Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura. Ahita aba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda wa karindwi uhereye mumwaka 1994 kugeza ubu.
Nyuma y’amezi 6 General Mubarakh Muganga ahawe izo nshingano, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yamuzamuye muntera amuvana kw’ipeti rya Lieutenant General amugira General ari naryo peti ryanyuma mugisirikare cy’u Rwanda.
General Mubarakh Muganga afite imidari myinshi itandukanye y’ishimwe yahawe mubihe bitandukanye kubera intambara nyinshi yarwanye, Harimo:
-Uwo kubohora igihugu. (Liberation Medal)
– Uwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. (Gampaign against Genocide medal)
– Umudari w’irahira rya Perezida.
– Umudari wo gutabarira igihugu hanze yacyo, yahawe naza Ribbons (imidari bambara kumufuka w’amashati ibumoso), yahawe n’umudari wo kurwana kurugamba, uw’ibikorwa by’urugamba ndetse nuw’umuganda.
General Mubarakh Muganga yabaye kandi Vice President w’ikipe ya APR FC mumyaka 15 yose, 08/01/2021-23/06/2023 yari Chairman wa APR FC, Ariko ubu ni Perezida w’icyubahiro wayo nk’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Akunda umupira w’amaguru cyane kuburyo aho yabaye hose n’ibice yayoboye yaranzwe no gufatanya n’ubuyobozi ndetse n’abaturage muguteza umupira w’amaguru muri utwo turere. Sugukunda umupira w’amaguru gusa ahubwo mubana be uwitwa Niyonshuti Mubarakh Hakim ari umukinnyi umupira w’amaguru ndetse wabigize umwuga ukinira A.S Kigali.
Kurundi ruhande General Mubarakh Muganga ni umuyoboke ukomeye w’idini rya Islam, Aho yagiye agaragara mumyambaro y’aba-Islam cyane cyane k’umunsi w’irayidi.
Mubyo nahamya nzi neza, General Mubarakh Muganga ni umugabo ucishije macye cyane, wiyoroshya, ugira discpline iri kurwego rwo hejuru cyane abahuye nawe barabizi.
TWIYEMEJE KUJYA TUBAGEZAHO BAMWE MU BASIRIKARE BAKOMEYE B’U RWANDA.
UMWANDITSI: FRATERNE MUDATINYA JR.