Umuhanzi Emmy uba muri America yagize ibyo atangaza ahugiyemo nibyo ateganya muri uyu mwaka wa 2025

Umuhanzi ufite amazina yiswe n’ababyeyi be bakamwita Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy nk’izina ry’ubuhanzi yagize byinshi bitandukanye yatangarije itangazamakuru byerekeranye naho aba ndetse nibyo ahishiye abakunzi be ba muzika anabasha gukomoza kubyo ateganya kuzakora muri uyu mwaka wa 2025.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Rwandatoday.biz yabashije kuvuga ko nubwo wakora umuziki ukabasha gukundwa cyane n’abakunzi bawe ntibyatuma udakora akandi kazi gatandukanye dore ko hari bamwe mu bafana be batwandikiye batubaza amakuru ye naho aherereye muri iyi minsi nawe ahita adutangariza ko ahari ko kandi yanashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na “Shaffy” bakayita “Happy Day”.

Umuhanzi Emmy

Mu kumva ko abakunzi be barimo gushakisha amakuru ye ngo bayamenye yadusubije ko abiha agaciro gakomeye cyane kandi ari nabyo bimutera gukomeza gukora nubwo mu byukuri ntari kumwe n’abakunzi banjye gusa avuga ko abafitiye byinshi abahishiye. Akomeza avuga ko abavuga ko yaretse gushyira hanze ibihangano ko ari abadakurikira amakuru yanjye cyangwa se abamurikira ku mbuga nkoranyambaga ze baba babizi anasubiza yanashatse umugore muri 2021 kubera ko hari abakunze kubimubaza akomeza avuga ku ndirimbo aherutse gusohora harimo amashusho y’ubukwe bwe yakoranye n’umufasha we witwa Umuhoza Joyce nawe Uzwi cyane ku izina rya “Hoza” ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza ubwo yari akomotse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaga.

Emmy n’umufasha we

Kucyerekeranye no guhagarika umuziki yatubwiye ko bigoye kuwureka warigeze kuwukora unawukunze yewe ukanashyira hanze ibihangano byinshi bitandukanye bigakundwa cyane ATI:” Buriya wasiga ikikwirukankana ariko ntiwasiga ikikurimo” anabasha kudutangariza ko afite ikipe y’abakina umupira w’amaguru muri Leta zunze ubumwe za America y’abanyaRwanda ariko n’abandi baraza tukabakira bitewe nuko twayise “VISIT RWANDA TEAM”. Bakina nko kwishimisha ariko bafite league y’ama team y’ibihugu ny’africa bajya bitabira n’andi marushanwa ariko atari aya championa yo muri America.

Anakunda gukina umupira w’amaguru

Mu gusoza iki kiganiro kirambuye twagiranye yabashije kudutangariza ko muri uyu mwaka wa 2025 ko bagomba kwitegura Emmy mushya mu muziki dore ko agiye kujya ashyira hanze ibihangano byinshi bitandukanye bakanyurwa bitewe n’inyigisho nyinshi zitandukanye zizaba ziri muri ibyo bihangano yateganyije gushyira hanze muri uyu mwaka.

Emmy afite byinshi agiye gushyira hanze muri uyu mwaka turimo

KANDA HANO HASI UBASHE KUREBA INDIRIMBO YE NSHYA YAKORANYE NA SHAFFY BAKAYITA “HAPPY DAY”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *