Abenshi mumaze iminsi namwe mu bitekereza se? SOMA INKURU IRAMBUYE

Ndifuza ko igitekerezo cyanjye Ministeri y’Urubyiruko, iy’Umutekano na MINECOFIN babijyamo maze ibyifuzo abantu bari butange bigashyirwa mu ngiro.

Agaciro Development Fund irahari gusa Abanyarwanda barifuza guca agasuzuguro n’igisa nako burundu.

Nkuko tubizi barusahurira mu nduru barakajwe n’uburyo M23 yabakuye mu birombe maze umujinya bawegeka ku Rwanda.

Nkuko twabibonye mu kwezi gushize, FDLR n’abambari babo ba FARDC barashe mu Rwanda ibisasu byinshi gusa ubwirinzi bw’u Rwanda butabara Abanyarwanda murabyibuka.

Mu rwego rwo gushimangira umutekano wacu ndifuza gutangiza campaign mfatanyije namwe mwese cyane urubyiruko, campaign yitwa UMUTEKANO FUND.

Iyi campaign niyo gusaba leta gushyiraho ikigega Abanyarwanda tukitanga uko dushoboye tukaziba icyuho icyaricyo cyose cyaboneka kubera ibihugu by’iburayi biri kuvana amafaranga yabo yintica ntikize mu Rwanda.

Igitekerezo cyanjye mu ruzungu muri make ni;

Umutekano Fund (Supporting peace and

progress in Rwanda!)

Amafaranga twe ubwacu twavuga icyo tuyatangiye ko ari ajya mu mutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Abanyarwanda mu Rwanda, Diaspora, inshuti z’u Rwanda, ndabizi ko umunsi wa mbere tutabura miliyoni 2 z’amadolari.

Niba ubishyigikiye umbwire hanyuma tuzandike urwandiko ruri official mu nteko dusabe abadepite kwemeza iyi found ubundi duce agasuzuguro n’igisa nako kose.

Ubwo murambwira mwa mfura mwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *