General Laurent Nkunda ni muntu ki? SOMA INKURU IRAMBUYE

SOMA AMATEKA Y’UMUSIRIKARE UKUNZWE CYANE, WARWANIYE UBURENGANZIRA BW’ABA-CONGOMANI BAVUGA IKINYARWANDA MURI CONGO.
Amazina ye bwite ni Laurent Nkundabatware Mihigo, yavutse tariki ya 2/02/1967 mu cyahoze ari Zaire, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Yize Psychology muri Kaminuza ya Kisangani.
Mu 2006 nibwo CNDP yashingiwe muri Kivu y’Amajyaruguru ari umutwe witwara gisirikare urwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila. Abawugize bari bayobowe na Gen Nkunda bavugaga ko baharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’iki gihugu, bibasirwaga n’abandi baturage batabibonagamo nka bagenzi babo ku buryo babahigaga bukware bakicwa nk’inyamaswa.
Ubusanzwe bimwe mu bice bya Congo cyane mu Burasirazuba, hatuye abaturage bavuga Ikinyarwanda badategwa ku buryo uhageze ushobora gukeka ko ari mu Rwanda. Ibi ntibyapfuye kwizana gusa kuko mu myaka ya mbere y’abakoloni, iki gice cyari mu rw’imisozi igihumbi, ariko inkubiri yo gushyiraho imipaka isiga ruhambuwe n’abari bahatuye bisanga i Congo.
Aba baturage ntibigeze bishimirwa n’abanye-Congo b’umwimerere batangira kugirirwa nabi.
Yinjiye mu gisirikare cya FPR mu 1993 kugeza FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akaba kandi yararwanye mu ntambara yo guhirika Mobutu mu mwaka 1997-1998, mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.
Gen. Nkunda yaje kwigomeka ku butegetsi we na Brigade ya 81 na 83 yayoboraga yiyunga ku yindi mitwe y’abarwanyi bajya mu mashyamba yo mu gace ka Masisi, aho yaje gushinga umutwe yise Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP).
Inyeshyamba za Gen. Nkunda ntizahwemye gukozanyaho n’Ingabo za Congo (FARDC), gusa mu ntangiriro za 2007 leta yashatse kugabanya igitutu cy’iyi ndwanyi ishyiraho uburyo bwo kuvanga ingabo, bituma ahabwa kuyobora Brigade eshanu aho kuba ebyiri.
Aka gahenge ntikarambye kuko muri Nzeri 2007, ingabo za leta zagabye ibitero mu gace ka Masisi zikoresheje kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-24 zica abambari ba Nkunda 80, bituma habaho ibiganiro bitatanze umusaruro kuko imirwano yubuye bikaviramo ibihumbi by’abaturage guhunga.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama ku isaha ya saa tanu n’igice, nibwo Gen Nkunda yafashwe ubwo yashakaga guhungira mu Rwanda. Ingabo z’u Rwanda n’iza FARDC, batangaje ko abarwanyi be basabwe gushyira intwaro hasi.
Nyuma yo guhungira mu Rwanda, uyu mugabo General Laurent Nkunda yatawe muri yombi bidatinze Gen Bosco Ntaganda atangaza ko yamusimbuye ku buyobozi bwa CNDP ndetse anemera ivangwa ry’ingabo ze n’iza leta. Ni mbere y’uko ku wa 23 Werurwe 2009, yashyize umukono ku masezerano y’amahoro na leta ya Congo, bemeranya ko uyu mutwe uhinduka ishyaka rya politiki mu rwego rwo gusaba kurekura imfungwa zayo.
Aya masezerano yaje kutubahirizwa bibyara amahari yavutsemo umutwe w’inyeshyamba za M23 (bisobanuye itariki amasezerano yashyiweho umukono) zabayeho kuva mu 2012.
Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Gen Laurent Nkunda, Leta ya Congo yifuje kohererezwa uwo mu jenerali ariko u Rwanda rubyima amatwi bitewe n’uko nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha yari hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byiyongera ku kuba mu mategeko ya Congo, igihano cy’urupfu cyari cyemewe kandi u Rwanda rwaragikuyeho kera, ibi bigatera impungenge ko uyu mugabo yari kugezwayo akaba yagirirwa nabi kugeza ndetse akaba yakwicwa.
Gen Laurent Nkunda yavugaga ko yakiriye agakiza kandi ajya yambara agapesi kanditseho ngo “Rebels for Christ” kandi ngo ari Pasiteri mu idini ry’Abadiventi b’umunsi wa karindwi.
Mu 2005, Laurent Nkunda yarezwe ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye ICC, Muri 2002 yarezwe kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu 160 i Kisangani mu guhosha imvururu zari zihari, aho bakanavugamo ko yishemo intumwa ebyiri za Loni zakoragayo iperereza.
Ibi byose ariko, Gen. Nkunda yarabihakanye, avuga ko umuryango mpuzamuhanga ntacyo witayeho ku mutekano w’abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwaga, nk’uko ntacyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Tariki ya 26 Werurwe 2010, Urukiko rw’lkirenga rw’u Rwanda rwanzuye ko Gen Nkunda ataburanishwa ninkiko za Gisivile zisanzwe, kuko inzego za gisirikare arizo zamufashe. Kugeza ubu ntabwo araburanishwa.