Amerika iravuga ko 83% bya gahunda USAID yateraga inkunga zizavaho burundu

Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko 83% bya porogaramu za USAID zizavaho burundu.

Ni nyuma y’akazi kari kamaze ukwezi n’igice ko gusuzuma imikorere ya USAID. Kakurikiye iteka rya Perezida Donald Trump ryo kuwa ya 20 Mutarama, akimara kurahira, ryahagaritse USAID igihe cy’amezi atatu muri Amerika no mu mahanga.

USAID, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, kimaze imyaka 64 gishinzwe, cyari ikigo cy’igihugu ubusanzwe kigenga nkuko tubikesha VOA.

Minisitiri Rubio avuga ko gusuzuma imikorere ya USAID byageze ku mwanzuro wo gukuraho burundu porogaramu zayo 5,200 ku 6,200 yakoraga. Ni ukuvuga 83,8% za porogaramu zose. Asobanura ko “zagiyemo amadolari amamiliyari n’amamiliyari mu bidafitiye inyungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ko zimwe na zimwe ahubwo zangirije izi nyungu z’igihugu.”

Marco Rubio yongeraho ko agiye gukorana n’inteko ishinga amategeko kugirango porogaramu zizagumaho zizajye mu maboko ya minisiteri ye.

Gusa, abadepite bo mu ishyaka ry’Abademokarate bemeza ko gufunga USAID bitemejwe n’inteko ishinga amategeko byaba binyuranyije n’amategeko. Inteko nshinga amategeko ni yo yashinze USAID mu 1961 kandi ngo ni nayo iyigenera ingengo y’imari yose ikoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *