Perezida Tshisekedi Ni muntu ki? 

Byagenze gute ngo uyu mugabo Tshisekedi watwaraga Taxi muri Belgium yisange yabaye Perezida wa Congo???

SOMA AYA AMATEKA UMENYE UYU MUGABO FELIX TSHISEKEDI UWARIWE.

Amazina ye bwite yitwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavutse 13/06/1963 avukira i Kinshasa, Papa we yitwa Etienne Tshisekedi arazwi cyane muri Politike yo muri Congo kuko yaharaniye kuba Perezida wa Congo ariko apfa atabigezeho, gusa yabaye Minisitiri w’intebe inshuro nyinshi, yashinze n’ishyaka ryitwa UDPS ari naryo riri kubugetsi uyu munsi.

Felix Tshisekedi yashakanye na Denise Nyakeru Tshisekedi, bakaba bafitanye abana 5.

Mubuzima busanzwe bivugwa ko Tshisekedi akunda umupira w’amaguru cyane akaba afana n’ikipe ya PSG, sibyo gusa kuko Tshisekedi afite impano yo gutwara ibinyabigiza. Mubijyanye n’imyizerere Tshisekedi yizerere mubintu bya gakondo cyane nubwo hari nibyerekana ko yizerera mw’idini rya Catholic ariko nanone amafoto akagaragaza yibereye mubapfumu ariho yagiye gusabira itsinzi.

Iyi foto nkuko mubibona yari yatumiye abapfumu ngo bamufashe igisirikare cye gitsinde M23.

Mu mwaka 1982 ubwo Papa wa Tshisekedi witwa Etienne Tshisekedi yashingaga ishyaka rihanganye na Mobutu Sese Seko, Tshisekedi na Papa we batawe muri yombi boherezwa fungirwa kw’ivuko muntara ya Kasaya. Ibyo byatumye Felix Tshisekedi acikiriza amashuri atarangiye. Ariko mu 1985 Perezida Mobutu yadohoreye umuryango wa Tshisekedi, ubundi Mama wa Tshisekedi na Tshisekedi abemerera kujya mugihugu cya Belgium.

Felix Tshisekedi amaze kugera muri Belgium yashatse akazi gacirirtse hamwe n’abavandimwe be kuko rero Tshisekedi yarazi gutwara imodoka niko kazi yatangiye gukora aho yagemuraga Pizza mubice byinshi by’iki gihugu ari umushoferi. Ubundi akomeza ikivi cya se murugendo yari yatangiye mubya politike.

Andi makuru agenda agaragara ndetse anavugwa nuko Tshisekedi yagiye arangwa n’imyitwarire mibi ubwo yakoraga umwuga w’ubushofero muri Belgium ibyo byemezwa ndetse bikanavugwa n’umukire yakorera w’umu-taliyane aho yanagaragaje ko yumiwe cyane acyumva ko Tshisekedi yabaye Perezida.

Kuba rero Tshisekedi atarigeze agira aho ahurira n’ibijyanye n’ubuyobozi kugeza ayoboye igihugu nicyo gituma benshi batamugira icyizere yewe n’abo mumuryango we. Gusa nyuma yo gukora ako kazi kose ko kugemura imigati yaje kubivamo ajya kwihugura mubya politike ahabwa n’umwanya mw’ishyaka Papa we yashinze ari naryo riri kubugetsi uyu munsi muri Congo.

Mubuzima busanzwe nanone uyu Tshisekedi akunda kuryoshya (kwirira ubuzima) nkuko bikunda kugaragara mumashusho amucika akajya hanze.

Mumwaka wa 2008, Tshisekedi yagizwe umunyamabanga wa UDPS ushinzwe ububanyi n’amahanga. 31/03/2018 Tshisekedi yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’ishyaka rya UDPS ninabwo hemejwe ko Tshisekedi ariwe ugomba guhagararira iri shyaka mumatora y’umukuru w’igihugu yabaye kw’itariki 30/12/2018.

09/01/2019 nibwo Felix Tshisekedi yemejwe kuba umukuru w’igihugu cya Congo, aba perezida wa 5 uyoboye Congo. Gusa kubo bari bahanye bose bavuze ko yakoze uburiganya kugira ngo atsinde aya matora.

Muri 2018 ubwo Tshisekedi yajyaga kubutegetsi bwo kuyobora Congo bivugwa ndetse bikanagaragara ko bitamugoye kuko yashyizweho abifashijwemo na Joseph Kabila ari nawe waruvuye kubutegetsi bemeranya ko bazajya bagirana imikoranire. Ntibyatinze gusa akigeraho Tshisekedi yaramwihindutse cyane kuko ubu tuvugana amushinja gufasha M23 ngo bamuhirike kubutegetsi ndetse n’ibindi byinshi.

Muri 2023 ubwo manda ye yarirangiye yo kuyobora, yatangiye kwiyamamaza nanone gusa mubyo yakoresheje yiyamamaza yagenda avuga ko azatera u Rwanda yibereye i Kinshasa ubundi Kigali akayifata. Nibyatinze kuko yarongewe aba Perezida wa Congo kugeza ubu.

Ayo yari amakuru y’ingenzi wamenya kuri Perezida wa Congo uriho ubu Felix Tshisekedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *