RIB yatangaje ko yafunze Liliane Uwineza urimo gukurikiranwa kubera ibiganiro akora ku muyoboro we wa YouTube bigana mu nzira zo gukora ibyaha
RIB ivuga ko yamuhamagaye iramuganiriza ndetse imugira inama yo kujya yigengesera ku magambo akoresha mu biganiro akora kuko ibyinshi babonaga biganisha ku byaha. Icyo gihe RIB yamugiriye inama yo kureka gutukana no kwibasira abandi no gukoresha imvugo zishobora gukurura urwango. Yagaragaje ko yabyumvise ndetse asaba imbabazi, yiyemeza kugira ibyo ahindura ndetse asiba n’ibiganiro bimwe, ariko…